Inyungu abaturage bakura mu biti byatewe bivangwa n'imyaka

Kubijyanye na Wikipedia
Ibiti bivangwa n'imyaka

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu mirima yabo byabafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi kuko isuri itagitembana ubutaka bwabo.

Babitangaje kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2022, ubwo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti.

Uyu murenge uri mu mirenge ikora ku ruhererekane rw’imisozi miremire igize isunzu rya Congo-Nil. Ni igice cyakundaga kwibasirwa n’inkangu igatwara imyaka y’abaturage idasize n’ubuzima bwabo.

Mu myaka 8 ishize, mu kagari ka Ngoma ni hamwe mu haciwe amaterasi y’indinganire aterwaho ibiti bivangwa n’imyaka. Kuri ubu ibi biti byatangiye kubaha umusaruro.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibimera/article/rutsiro-abaturage-bari-gusogongera-ku-nyungu-z-ibiti-byatewe-bivangwa-n-imyaka